Urubyiruko rw’Indangamirwa rwasabwe gusigasira ubumwe n’ubwiyunge

Minisitiri w’Ingabo, Jenerali Majoro  Murasira Albert yasabye urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga mu Rwanda no mu mahanga kurushaho gusigasira ubumwe n’ubwiyunge Igihugu cyimirije imbere, kandi bakarushaho gutekereza icyateza imbere u Rwanda.

Ibi yabivugiye i Gabiro mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare, mu Karere ka Gatsibo, ubwo yatangizaga ku  mugaragaro icyiciro cya 12 cy’Itorero Indangamirwa rigizwe n’abanyeshuri biga mu Rwanda no mu mahanga.

Jenerali Majoro Murasira watangije iri torero ku mugaragaro, yavuze ko urubyiruko rukwiye guhora rutekereza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, ibyo  bikaruha imbaraga zo kurushaho guharanira icyaruteza imbere.

Yavuze ko izi ntore z’Indangamirwa zitezweho umusanzu ukomeye mu gusigarira u

bumwe bw’Abanyarwanda, kandi ngo gusenyera umugozi umwe ni imwe mu ntwaro zizabafasha kugera kuri iyo ntego.

Uretse amasomo ajyanye n’amateka ndetse n’ay’uburere mboneragihugu bijyana n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, abitabiriye iri torero bazahabwa n’ubumenyi bwihariye bujyanye n’ibya gisirikare aho buzaba buri ku ijanisha rya 65%.

Intore z’indangamirwa 620 ni zo zimaze kugera I Gabiro, bikaba byotezwe ko abazatozwa muri rusange bazaba bangana na 700. Biteganyijwe ko iri torero ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri rizasozwa ku itariki 7 Kanama uyu mwaka.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 4 =


Most Popular

To Top