Ubuyobozi bw’Uruganda rw’Imyumbati rwa Kinazi butangaza ko rwabonye isoko ryagutse, aho rwatangiye kugemura ibicuruzwa byarwo muri Amerika n’i Burayi.
Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Kinazi Cassava Plant, Nsanzabaganwa Emile, avuga ko ifu yagemuwe hanze mu mwaka ushize wa 2018 yikubye kabiri ku yari yaragemuwe mu mwaka wa 2017.

Nsanzabaganwa Emile, Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Kinazi
Ati “Isoko ry’u Rwanda si ryo tugifite gusa, ubu tugemura ku masoko y’i Burayi n’Amerika, nko mu gihugu cy’u Butaliyani, muri Australiya kuko ifu yacu bayivanga n’ingano ku kigero cya 20% by’ingano na 80% by’ifu y’imyumbati ikavamo pizza nziza iryoshye, imigati, cake, gato n’ibindi.”
Yavuze ko ku isoko ry’Amerika uruganda rwa Kinazi rugemura ifu yarwo muri Leta ya Corolado, California n’ahandi.

Ifu ya Kinazi isigaye igemurwa no muri Amerika n’i Burayi
Nsanzabaganwa avuga ko amadovize yinjijwe n’imyumbati mu mwaka ushize, angana na kimwe cya kabiri yinjijwe n’uruganda rwa Kinazi, aboneraho gusaba ko abahinzi bakomeza guhinga imbuto nziza yujuje ubuziranenge kugira ngo n’imyumbati ibashe kugira ubuziranenge bityo n’ifu igire ubuziranenge, nigemurwa hanze ihangane n’andi mafu ku isoko mpuzamahanga.
Uyu muyobozi avuga ko ifu ya Kinazi isigwamo ubuhehere bwa 12% mu gihe andi mafu usanga afite ubuherere bwa 40% ari nayo mpamvu usanga ifu y’uruganda rwa Kinazi itubuka mu gihe bayiteka ikaba yafasha imiryango ifite abantu benshi.
Yavuze ko kubera ubu buhehere ifu ya Kinazi ifite butuma aho bategurira amafunguro abantu benshi nko mu mashuri ngo usanga ibiro 260 by’ifu isanzwe biguranwa n’ibiro 140 by’ifu y’uruganda rwa Kinazi ku mpamvu y’ubwo buhehere.
Avuga kandi ko ubuziranenge bw’ifu y’uruganda rwa Kinazi yizewe kuko ifite ikirango cy’ubuziranenge cya S Mark, ikaba ibasha no kugezwa ku masoko yo hanze nyuma yo kubona icyangombwa cy’Abanyamerika cyo gucururiza ku butaka bwabo.
Ati “Ifu yacu irahendutse kandi yujuje ubuziranenge, ifite ubuhehere bwo hasi, igura amafaranga 400 ku kilo kimwe, yavuye ku mafaranga 1.600 ku kilo mu mwaka wa 2017, birumvikana ko yamanutse inshuro 4.”
Avuga ko iyo urebye ubuhehere bwayo bwa 12% ugereranyije n’andi mafu usanga ifu ya Kinazi ihendutse cyane.
Nsanzabaganwa avuga ko iri terambere uru ruganda rurigezeho nyuma y’uko Leta ifashije abahinzi kongera kubona imbuto nziza y’imyumbati nyuma y’iyibasiwe n’indwara ya kabore mu myaka ishize, yatumye ingano y’ifu yakorwaga n’uruganda igabanuka.

Kuboneka kw’imbuto y’imyumbati byatumye uruganda ruyitunganya rwa Kinazi rwongera umusaruro rwakira
Avuga ko mu gihe hadukaga indwara ya kabore yatumye imyumbati iba mike bituma imyumbati ibura, uruganda rutangira gukora bike, ariko ngo ubwo ibibazo by’imyumbati byakemutse bashobora gukora 100% ibyo uruganda rufitiye ubushobozi.
Umuyobozi w’uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi avuga ko kuri ubu umusaruro w’imyumbati wiyongereye ndetse n’uruganda rukaba rukora ifu nyinshi irenze iyo rwakoraga, mu gihe mbere bari basigaye bajya mu turere tunyuranye gushaka imyumbati ndetse ngo bari bageze igihe cyo kujya gushaka imyumbati mu bihugu by’ibituranyi.
Ati “Ubu uruganda rubasha gukora ifu y’imyumbati ingana na toni 30, ariko mu mezi ashize twakoraga toni 15 cyangwa 20, kuri ubu tugiye gutangira gukora 100%, cyane ko ikibazo cy’umusaruro n’icya tekiniki byakemutse.” Ahamagarira abahinzi guhinga byinshi kuko uruganda rurimo gufata umusaruro mwinshi.

Iyi ni ifu y’uruganda rw’imyumbati ya Kinazi ifunze mu biro 25
Abagemura imyumbati ku ruganda rwa Kinazi bavuga ko ibintu bimeze neza kuko bahawe imbuto nshya ihangana na kabore bakongera guhinga, bakaba bamaze gusarura kandi umusaruro ukaba ari mwiza.
Nyiramariza Seraphine ni umwe mu bahinzi b’imyumbati bo mu Murenge wa Ntongwe, avuga ko ubwo imyumbati yabo yaterwaga n’indwara ya kabore bahuye n’igihombo gikomeye, ariko kuri ubu imyumbati yongeye kuboneka, umusaruro ni mwiza.
Avuga ko yateye imyabati kuri hegitari 6 agakuramo toni 800, ngo kuri ubu agemurira uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi rukamuha amafaranga akabasha kwikenura. Ati “Ubu twabonye imbuto nziza, twarejeje, tugemura imyumbati yacu mu ruganda rwa Kinazi, twishyurwa neza kandi turishimye nta kibazo.”
Kanakuze Berthe na we avuga ko akomeje kwikenura abikesha umusaruro mwiza w’imyumbati n’isoko ryo kugemurira uruganda rwa Kinazi, akabasha kubona amafaranga atunga urugo, akabona amafaranga y’ishuri ry’abana n’ibindi bikenerwa mu rugo.
Uruganda rwa Kinazi rufite isoko mu gihugu, aho rugemura ifu mu mashuri, mu mahahiro anyuranye yo mu gihugu, aho imiryango y’Abanyarwanda na yo ibasha kugerwaho n’iyo fu nziza yujuje ubuziranenge.
Abafungura ubugari bw’ifu y’uruganda rwa Kinazi bemeza ko iyi fu ari nziza kandi itubuka kurusha andi mafu bajya bagura hanze, ikaba inoze kandi ihumura neza.
Mukamuligo Marcelline ati “Ifu y’uruganda rwa Kinazi ni nziza kandi irahendutse ugereranyije n’izindi kuko ikilo cyayo tugifungura inshuro zitari munsi y’ebyiri mu gihe andi mafu duteka ibiro bitari munsi ya bibiri kugira ngo buri wese yumve yijuse.”
Yemeza ko iyi ifu inoze kandi itubuka, akaba asanga kuyigura nta gihombo kirimo kuko n’iyo wagura nyinshi wabasha kuyibika igihe kitari gito ntigire icyo iba.

Izi ni inyubako z’uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi

