Kuri uyu wa 8 Nyakanga Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi rwasomye urubanza Umunyekongo Ntaganda Bosco umaze imyaka 4 aburanishwa na rwo ku byaha 13 birimo ibyibasiye inyokomuntu.
Urukiko rukaba rwahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18 byibasiye inyoko muntu yakoze ubwo yari umuyobozi. Akaba yahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko k’umuntu.
Uyu mugabo yahoze ari umwe mu nyeshyamba zitwaga ‘Forces Patriotiques pour la Libération du Congo,’ aho ibyaha ashinjwa bavuga ko yabikoze hagati ya 2002 na 2003.
Mu maburanisha yose yabaye Ntaganda yari yabaye mbere yagiye atera utwatsi ibi byaha ashinjwa.
Ntaganda wari wariswe izina rya ‘terminator’, bivuze umunyabugome bwinshi, muri 2013 yahungiye muri Ambasade ya Amerika iri i Kigali, aho yavuye yerekeza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Umuyobozi w’uyu mutwe, Thomas Lubanga na we muri 2012, yakatiwe na ICC igifungo cy’imyaka 14 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bisa nk’ibyo Ntaganda ashinjwa.
