Urukiko rwahamije Troy kwica umuhanzi Mowzey Radio

Urukiko muri Uganda rwahamije Godfrey Wamala uzwi nka Troy icyaha cyo kwica umuhanzi Moses Sekibogo wari uzwi nka Mowzey Radio.

Mowzey Radio yapfuye umwaka ushize nyuma yo gukubitirwa mu kabiri mu mujyi wa Kampala. Urupfu rwe rwababaje cyane abakunzi ba muzika ya Radio& Weasle.

Bwana Wamala yashinjwaga gukubita Mowzey agamije kwica. Umucamanza w’urukiko rukuru Jane Francis Abodo yavuze ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo kwica nk’uko umunyamakuru wa BBC abivuga.

Mu iburanisha, Bwana Wamala yari yavuze ko yari mu kabari uyu muhanzi yakubitiwemo ariko atari mu mirwano yaganisihje ku rupfu rwa Mowzey Radio.

Itsinda rya Goodlyfe ryari rigizew na Weasel & Radio ryaramenyakanye kandi rikundwa cyane mu ndirimbo nka Amaaso, Zuena, Nakudata, Bread and Butter, Ability n’izindi.

Mowzey Radio abakundaga muzika ye bazakomeza kumwibukira mu ndirimbo yasizeMowzey Radio abakundaga muzika ye bazakomeza kumwibukira mu ndirimbo yasize

Mowzey Radio yapfiriye mu bitaro mu kwezi kwa kabiri 2018 hashize icyumweru atukibiwe mu kabiri agakomereka bikomeye mu mutwe.

Itegeko muri Uganda rivuga ko uhamwe n’ubwicanyi ahanishwa igifungo cya burundu, nubwo itegeko hano rikinemra igihano cy’urupfu ku bwicanyi.

Kuwa kane nibwo Bwana Wamala ‘Troy’ azakatirwa igihano.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 × 21 =


IZASOMWE CYANE

To Top