Urukiko rwasubitse urubanza rw’abaregwa kugambanira Igihugu

Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Kabiri rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo abantu 14 bari barahamijwe ibyaha by’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ibindi byaha birimo ubwicanyi gutunga intwaro ku buryo butemewe, isubikwa ry’urwo rubanza rikaba rishingiye ku kuba bamwe mu bunganizi mu mategeko batabonetse muri urwo rubanza.

Abo bantu uko ari 14 barimo abakobwa 3 hagamijwe n’Urukiko r\rukuru ibyaha by’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugaba ibitero ahantu no mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Musanze, kwinjiza intwaro mu gihugu no kuzitunga mu buryo butemewe n’amategeko, gukorana n’umutwe w’iterabwoba, ubwicanyi n’icyaha cyo gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje.

Bimwe mu bikorwa by’ubwicanyi bahamijwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, tariki ya 12 werurwe 2015, ni ukurasira umupolisi mu Mujyi wa Musanze tariki ya 19 ukuboza 2013 akitaba Imana.

Urwo rukiko kandi rwabahamije icyaha cyo gutera gerenade mu rugo rw’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ku itariki ya 6 Mutarama 2014 bakica umwana yareraga, banahamijwe icyaha cyo gutera gerenade ku ishuri rikuru rya Polisi i Musanze, tariki ya 27 Mutarama 2014.

Muri abo baburanyi harimo abari barakatiwe igifungo cya  burundu, abandi bakatirwa imyaka 10, hakabamo n’abandi bari barajuririye ibihano bahawe arikoUrukiko rw’Ubujurire rukaba rwatesheje agaciro bwo bujurire kuko bene bwo batabukurikiranye kandi bakaba bataritabye urukiko ubwo bahamagarwaga.

Urukiko rw’Ubujurire rwafashe umwanzuro wo kurwimurira uru rubanza ku itariki ya 5 Ugushyingo saa mbiri n’igice za mu gitondo, rukaburanishwa mu mizi; ariko runafata umwanzuro wo guca amande angana n’amafaranga y’u Rwanda 200.000 buri mwunganizi mu mategeko wasibye iburanisha ry’uru rubanza atamenyekanishije impamvu yo gusiba kwe.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 + 11 =


IZASOMWE CYANE

To Top