Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali rwatangiye kuburanisha urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bushinja aba bantu kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe,kugirira nabi ubutegetsi buriho,kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirana umubano n’ibindi bihugu hagamijwe gushoza intambara.
Muri abo bagabo uko ari 25 harimo uwitwa Habibu Mudathiru waje mu rukiko acumbagirira ku mbago, wakomeretse nyuma yo kuraswa n’Ingabo za FRDC mu bikorwa byo gushakisha abagize imitwe y’iterabwoba, aho ngo yari umuyobozi w’umwe mu mitwe ya gisirikare ishyingiye ku mutwe w’Iterabwoba wa Rwanda National Congress (RNC) ukuriwe na Kayumba Nyamwasa.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasobanuye uburyo Rtd Maj. Habibu Mudathiru yinjiye mu mutwe wa RNC ari kumwe n’abandi basirikare bafashijwemo n’abasirikare b’u Burundi kugira ngo binjire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Buvuga ko bajya kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bahawe imbunda n’amasasu banohererezwa amadolari y’amerika ibihumbi 12 na Ben Rutabana anyijijwe muri Western Union, uyu akaba ari mu myanya y’ubuyobozi y’umutwe wa politiki witwa Urunana.
Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko bamaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muri Kanama 2019, basakiranye n’ingabo za FRDC, bamwe bararaswa abandi bishyikiriza ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) hanyuma baza gushyikirizwa Leta y’u Rwanda.
Uyu munsi ahanini ubushinjacyaha ni bwo bwafashe umwanya wo kugaragaza ibyo bariya bagabo 25 baregwa bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane ari bwo na bo bazahabwa umwanya wo kugira icyo bavugwa ku byaha bashinjwa.
