Ushobora kubyara umwana uhanyara niba waranyaraga ku buriri

Mu miryango myinshi, iyo bafite umwana unyara ku buriri arengeje imyaka 5 usanga bamuhoza ku nkenke, bityo umwana nawe bikamutera ipfunwe ndetse bikaba byanamuhungabanya.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr. Psycho-sexologue Gakwaya Albert, yasobanuye igihe byitwa uburwayi n’uburyo byakosorwa.

Dr. Gakwaya Albert yagize ati “Kunyara ku buririri byitwa indwara iyo umwana arengeje imyaka itanu (Enuresie), mbere y’imyaka 5 ntabwo byakwitwa ikibazo cyangwa indwara”.

Iyi ndwara igaragara mu byiciro bibiri:

1. Enuresie primaire: Muri iki cyiciro umwana aba akiri muto (munsi y’imyaka 5) aho impyiko ze n’uruhago rwe biba bitarakomera, bigatuma anyara ku buriri hafi buri gihe.

2. Enuresie Secondaire: Ni mugihe umwana aba atakinyara ku buriri buri gihe, ku buryo aba ashobora kubireka nka nyuma y’amezi 6 akazabisubiraho.

Kunyara ku buriri bifite impamvu nyinshi zibitera, ariko zimwe muzo Dr. Gakwaya avuga ni izi:

1. Iyo wagize umubyeyi umwe wanyaye ku buriri arengeje imyaka 5, uba ufite ibyago byo kubunyaraho ku kigero cya 45%. Iyo ababyeyi bombi banyaye ku buriri barengeje imyaka 5, umwana babyaye aba afite ibyago biri ku kigero cya 75% byo kuhanyara.

2. Ihindagurika ry’ubuzima mu buryo buhutiyeho, urugero nko kuba umwana yahindurirwa ikigo yigagaho, kuba ababyeyi bafitanye ikibazo hagati yabo, imyitwarire itari myiza y’ababyeyi n’ibindi.

3. Abimwe urukundo kandi bari bamenyereye kuruhabwa.

4. Kuba umwana yaba afite ‘stress’ zo mu buzima bwe bwa buri munsi, aha twavuga nko kuba hari abana bagenzi be bamubuza amahoro ku ishuri, cyangwa se mu rugo hari umuntu umutoteza.

Dr. Gakwaya avuga ko hari izindi mpamvu zitera kunyara ku buriri ariko ku muntu wararengeje imyaka 5 bikaba bitakwitwa ikibazo.

Urugero ni nka babandi n’ubusanzwe baba bafite ubukererwe mu mikurire (retard mental), kuba arwara igicuri, igisukari (diabete) n’ibindi.

Uko byakosoka

Dr Albert Gakwaya, avuga ko ibihano ababyeyi bakunze guha abana banyara ku buriri bibangiza aho kubakosora, cyane ko umwana aba atazi uko bimugendekera.

Muri ibyo bihano ababyeyi batanga harimo nko guha umwana akazi ko kumesa ibyo aryamamo, kumubyukiriza ku nkoni, kumwima ibyo kunywa, kubibwira abaturanyi, n’ibindi.

Dr. Gakwaya akomeza asobanura uko byakosorwa, agira ati “Ni byiza ko umwana ahishirwa, ntimumuhururize, akagirirwa ibanga n’abo mu rugo bose. Iyo ari umukobwa ho rwose ukabwira abantu ko anyara ku buriri yumva akomeretse ndetse akumva ko umwandaritse.”

Ikindi ni ukumuganiriza, ukamubwira ko atari we wenyine bibayeho, ko hari n’abandi bana bibaho, kandi ko umuti uturuka muri we.

Iyo bikomeje kuba ikibazo ababyeyi basabwa kwegera muganga wize ibijyanye n’imitekerereze ya muntu, ndetse na muganga w’abana bagasuzuma bakamenya impamvu irimo kubitera bakayishakira umuti.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 + 21 =


IZASOMWE CYANE

To Top