Uwa kabiri basanzemo Ebola i Goma na we yamuhitanye

Umugabo basanzemo indwara ya Ebola ejo kuwa kabiri mu mujyi wa Goma yamuhitanye mu masaha ya mu gitondo uyu munsi kuwa gatatu nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubuzima.

Uyu yari uwa kabiri basanzemo iki cyorezo muri uyu mujyi w’abantu barenga miliyoni. Uwa mbere, nawe yamuhitanye hatarashira amsaha 24 bamusanzemo iyi ndwara.

Porofeseri Jean Jacques Muyembe ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Guverinoma ya Kongo amaze kubwira BBC ko uyu mugabo nawe yazize indwara ya Ebola mu gitondo cya none.

Uyu murwayi ngo yari yavuye mu gace ka Ituri aho yakoraga imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yagaragaje ibimenyetso by’uburwayi kuva mu cyumweru gishize. Tariki 13 yari ku ivuriro riri ahitwa Kiziba hafi ya Goma avurwa n’umuforomokazi.

[custom-related-posts title=”inkuru bifitanye isano” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]

Nyuma yaje kugaragaza ibimenyetso birimo kuva amaraso n’ibindi. Ejo kuwa kabiri asuzumwe bamusangamo Ebola ari nayo yahise imuhitana none kuwa gatatu.

Muri uyu mujyi hari impungenge nyinshi ko iyi ndwara yaba yarageze no ku bandi bantu bakoranyeho n’uyu. Abashinzwe ubuzima bari kubashakisha ngo bakingirwe.

Tedros Adhanom, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS uyu munsi yatangaje ko hari ibyago byinshi ko Ebola yakomeza gukwirakwira muri Kongo.

Bwana Tedros avuga ko ibi bishoboka kuko abaturage ba Goma aria bantu bagenda cyane.

Ebola ishobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe cy’iminsi 21.

Kuva iki cyorezo cyakongera kwanduka mu burasirazuba bwa Kongo mu mwaka ushize, kimaze guhitana abantu barenga 1700.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top