Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu umunani bakekwaho gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa Leta.
Abafashwe ni uwari Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA), Gasana Jerome, uwari ushinzwe imishinga, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’imari n’umukozi ushinzwe abakozi muri WDA.
Hari kandi, Umuyobozi ushinzwe ishoramari n’ushinzwe abakozi muri RSSB.
Hafunzwe kandi uwari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imari n’ushinzwe ibikoresho n’ubutegetsi muri WASAC.
Ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter, RIB yavuze ko ikomeje iperereza kuri aba bantu uko ari umunani.
Bose ibyaha bakurikiranwe bituruka mu byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, aho yerekanye ko mu bihe bitandukanye hari umutungo wa Leta wakoreshejwe nabi.
