Mutiganda wa Nkunda, ni umwe mu bahanga bari kwitwara neza mu bakizamuka bafite impano yo kwandika no kuyobora muri sinema nyarwanda.
Yanditse filime zirimo izikunzwe cyane mu gihugu nka Seburikoko, City Maid n’izindi zinyuranye, kuri ubu akaba amaze gushyira ahagaragara filime ye ivuga ku ihohoterwa rikorerwa abangavu mu ngo.
Iyi filime nshya yise ‘Bambi’ mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yavuze ko Ijambo Bambi ari ijambo rifite ubusobanuro bubiri hari ijambo ry’igitariyani rivuga umwangavu, hakaba n’ijambo ry’ikinyarwanda rikoreshwa iyo umuntu atewe impuhwe n’undi muntu aho avuga ngo “Bambi”.
Kubera imiterere y’iyi nkuru uyu mwanditsi yagize ati: “Iyi ni inkuru y’umwana w’umukobwa bita Bambi uba aba kwa mukuru we ariko akajya afatwa ku ngufu n’umugabo we akamutera ubwoba ngo nta zabivuge, mu gihe uyu mwana w’umukobwa ahisemo kubibwira mukuru we rero igihe kiba cyararenze kuko umugabo aba yaramaze kumutera inda, ndetse kandi yaranabwiye umugore we ko uyu mwana amureshya.”
Mutiganda akomeza agira ati: “Ni inkuru nanditse nyuma yo kubona ukuntu abana b’abakobwa b’abangavu bakomeje guhohoterwa mu ngo zitandukanye, ndetse bakabyara bakiri bato, ejo hazaza habo hakaba hararangiye, ndetse kandi ugasanga umuryango nta kintu ubikozeho.
Nakoze iyi filime rero kugira ngo nereke umuryango nyarwanda ko ibyo uri gukorera abana bawo bidakwiye, mu gihe wagakwiye kubarinda no kubafasha kurema ejo hazaza habo heza.”
Nyuma y’iyi filime nto Mutiganda wa Nkunda avuga ko ateganya gukomeza iyi filime mbarankuru ikazaba uruhererekane (series) aho azakurikirana ubuzima bw’uyu mukobwa.
Agaruka inyuma muri filime yagiye yandika akanayobora yagize ati: “Natangiye ibya filime mu mwaka wa 2013 ndi umunyamakuru wandika kuri sinema, nyuma nza gutangira nandika Inshuti (Friends) muri 2014, nyuma y’aho ntangira kwandika Seburikoko guhera mu 2015, nyuma nza no gukora muri filime y’uruhererekane ya City Maid ikunzwe n’abatari bake kuri tereviziyo Rwanda, nkaba narayiyoboye ndetse nkanayandika guhera mu 2016 ariko nkaza guhagarika imirimo nakoraga muri Seburikoko na City Maid mu ntangiriro z’uyu mwaka kugira ngo nshyire ingufi mu mishinga yange bwite.
Nakoze kandi izindi filime ngufi n’indende, harimo Rayila, Ibanga ry’umunezero, ndetse ubu nkaba ndi gusoza imirimo yo gutunganya filime yange bwite ya mbere ndende ‘Nameless’.”
Iyi filime Mutiganda yitegura gushyira hanze izagaragaramo abakinnyi barimo abasanzwe basanzwe bamenyerewe muri sinema nyarwanda nka; Kirenga Saphine, Kijyana Yves na Bernisse Kwizera.



