Nyuma yo kwegukana shampiyona y’igihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare yabaye tariki 22 na 23 Kamena 2019, Uwizeyimana Bonaventure yegukanye intera ya mbere ya Rwanda Cycling 2019 yo kuzenguruka Umujyi wa Musanze “Northern Challenge”.
Iri siganwa ryabaye tariki 06 Nyakanga 2019 ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 98 bari baturutse mu makipe yemewe mu Rwanda ari yo Fly CC, Les Amis Sportifs, CCA, Benediction Excel Energy, Muhazi CG, Karongi VSC, Kigali CC, Nyabihu CT na Kayonza Young Stars CT ndetse n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya RDC baje mu Rwanda mu myitozo kuva tariki 28 Kamena 2019.
Mu kiciro cy’abakinnyi bakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Men Elites & U-23” bahagurukiye mu mujyi wa Musanze barekeze mu Gakenke barakata baragaruka hanyuma bazenguruka inshuro 12 inzira ya National Police Academy-WASAC- St Vincent-Sitade Ubworoherane -Sonrise Highschool-Ku Ibereshi bakagera imbere y’isoko rya Musanze aho bakoze intera ya kirometero 150,5.
Uwizeyimana Bonaventure ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy ni we witwaye neza yegukana iyi ntera aho yakoresheje amasaha 3, iminota 32 n’amasegonda 55. Ku mwanya wa kabiri haje Manizabayo Eric bakinana (3h34’12”) naho ku mwanya wa 3 haza Uwiduhaye Mike ukinira Nyabihu CT (3h34’15”).

Manizabayo Eric wegukanye umwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23
Mu bakinnyi 51 bitabiriye iri siganwa muri iki kiciro, abakinnyi 15 ni bo babashije gusoza isiganwa. Mu bakinnyi 15 bo muri RDC bari bitabiriye habashije gusoza umukinnyi umwe gusa, Mumbere Chance Augustin wasoreje ku mwanya wa 13.
Mu ngimbi « Men Juniors » no mu bagore “Women Elites” bazengurutse bahereye ku isoko rya Musanze bakomereze kuri National Police Academy-WASAC- St Vincent-Sitade Ubworoherane-Sonrise Highschool-Ku Ibereshi basoreze ku isoko.
Mu kiciro k’ingimbi bazengurutse inshuro 15 basoza bakoze kirometero 100,5 aho Nzeyimana Muhirwa ukinira Benediction Excel Energy yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 27 n’amasegonda 45, yakurikiwe na Muhoza Eric (2h27’45”) naho ku mwanya wa 3 haza Hakizimana Felicien (2h27’45”).
Mu bagore “Women Elites” bazengurutse inshuro 12, intera ya kirometero 80,4 aho Nzayisenga Valentine wegukanye shampiyona y’igihugu ya 2019 akaba akinira ikipe ya Benediction Excel Energy yitwaye neza yegukana iyi ntera akoresheje isaha 1, iminota 59 n’amasegonda 30. Ku mwanya wa 2 haje Nyirarukundo Claudette (1h 59’33”) na Mukashema Josiane (2h03’32”) bose bakaba bakinira ikipe ya Benediction Excel Energy.
Iri rushanwa rikaba ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda « FERWACY » ku bufatanye na SKOL ndetse na Cogebanque ari na bo batanga ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza.
Abakuru (150.5 km)
1.Uwizeyimana Bonaventure 3h32’55”
2. Manizabayo Eric 3h34’12”
3. Uwiduhaye Mike 3h34’15”
Ingimbi (100.5 km)
1. Nzeyimana Muhirwa 2h 27’45”
2. Muhoza Eric 2h27’45”
3. Hakizimana Felicien 2h27’45”
Abagore (80.4 km)
1. Nzayisenga Valentine 1h 59’30”
2. Nyirarukundo Claudette 1h 59’33”
3. Mukashema Josiane 2h 03’32”
