Imikino

Uyu munsi muri shampiyona ikunzwe na benshi kuri iyi si English Premier League hari umukino wishiraniro hagati Manchester United na Liverpool

Nyuma y’iminsi mike ikipe ya Liverpool itsinze Manchester City i Wembley kugirango ibone umwanya wo kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cya FA, Liverpool irahura na Manchester United mu mukino uteganijwe uyu munsi Premier League kuri Anfield.

Umutoza wa Reds (Liverpool), Jurgen Klopp, yerekanye ko afite ikipe nziza ko guhitamo abakinnyi akinisha bitaza gufata umwanya munini kandi agomba kureba neza abakinnyi beza arifashita kuri derby hamwe na amashitani atukura (Manchester United).

Ku bijyanye na Manchester United, Mason Greenwood aracyahagaritswe n’iyi kipe mu gihe hagitegerejwe iperereza rya polisi kubera ibirego byo gufata ku ngufu no gusambanya ku gahato.

Hagati aho, umutoza wa Red Devils (Manchester United), Ralf Rangnick, hari abakinnyi adafite kubera ibibazo by’imvune aribo Luke Shaw, Edinson Cavani, Scott McTominay, Raphael Varane na Fred.

Ku wa gatandatu ushize, Cristiano Ronaldo yinjije ibitego bitatu Manchester United itsinda Norwich City ibitego 3-2. Ku wa mbere, uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Porutugali yabwiye isi ko umwe mu bana be yapfuye ubwo umugore we yabyaraga, bityo bikaba bishobora gutuma atitabira derby n’ikipe ya Liverpool.

Liverpool vs Manchester United abakinnyi bashobora kwitabazwa uyu munsi

Ikipe ya Liverpool ishobora kwitabaza (4-3-3): Alisson; Trent Alexander-Arnold, Ibrahima Konate, Virgil van Dijk, Andy Robertson; Jordan Henderson, Fabinho, Naby Keita; Mohamed Salah, Sadio Mane, Luis Diaz.

Ikipe ya Manchester United ishobora kwitabaza (4-3-3): David de Gea; Diogo Dalot, Harry Maguire, Victor Lindelof, Alex Telles; Bruno Fernandes, Paul Pogba, Jesse Lingard; Anthony Elanga, Cristiano Ronaldo, Jadon Sancho.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 8 =


To Top