Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira mu Burundi, FFB, yafunzwe

Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi biravugwa ko afunze mu gihe hakorwa iperereza ku ibura ry’amafaranga y’agahimbazamusyi k’ikipe y’Intamba mu Rugamba ubwo yari muri CAN.

BBC dukesha iyi nkuru yamenye ko uyu muyobozi, Habimana Aimable batazira Marandura, afunzwe kuva kuwa gatandatu.

Ngo ari gukorwaho iperereza ku ibura ry’amafaranga y’agahimbazamusyi (agashirukabute) k’abakinnyi b’Intamba mu Rugamba bari bagiye mu Misiri mu gikombe cya Afurika.

BBC yagerageje kuvugana n’igipolisi cy’u Burundi kuri iyi nkuru ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

Abakozi mu ishyirahamwe ry’umupira mu Burundi bavuga ko uyu muyobozi afunganywe n’abandi bakozi babiri mu gihe hari gukorwa iperereza.

Amafaranga y’agashirukabute yagombaga guhabwa Intamba mu Rugamba muri CAN ntabwo zayabonye.

Abo muri iyi kipe babwiye umunyamakuru wa BBC wari mu Misiri ko Habimana ari mu bayobozi bari bashinzwe kuyabagezaho.

Ibibazo by’agashirukabute kagenerwa abakinnyi mu gikombe cya Afurika byavuzwe no ku ikipe ya Uganda ubwo yari itarasezererwa, abakinnyi banze kwitoza batarahabwa ako gashirukabute.

Icyo kibazo kandi cyaranavuzwe mu kipe ya Nigeria, aho abakinnyi bayo banze kujya mu myitozo irushanwa rigitangira, bavuga ko batarabona impembo yabo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 × 16 =


IZASOMWE CYANE

To Top