Waba uzi inyamaswa zihiga intare kandi izwi nk’umwami w’ishyamba?

Kubera igitinyiro, umutontomo n’imbaraga z’intare abakurikiranira hafi ubuzima bw’inyamaswa bakunze kwibaza niba hari inyamaswa ifite ubushobozi bwo guhiga intare ngo iyice iyirye nk’uko nazo zibigenza.

Intare zizwi nk’umwami w’ishyamba kubera imbaraga zayo no kutagira ubwoba, biziha ubushobozi bwo guhiga zikica inyamaswa ziyiruta mu gihagararo.

Ikindi kigira intare umwami w’ishyamba ni ubushobozi zifite bwo kuba hamwe nk’itsinda ndetse n’ibikorwa byo guhiga zikabikorera hamwe, ibintu bidakunze kurangwa ku zindi nyamaswa z’inkazi zirimo ingwe n’ibisamagwe.

Gusa n’ubwo ikunze kitwa umwami w’ishyamba ntiribamo, kuko umubare munini w’intare uba mu mukenke uboneka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara no mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Buhinde kuko ariho zibasha kubona inyamaswa zo guhiga zirimo amasha, impara, imparage ndetse zakwishyira hamwe zikaba zahiga imbogo n’udusumbashyamba.

Inyamaswa zabasha guhiga intare?

Abahanga mu mibereho y’inyamaswa bavuga ko nta nyamaswa n’imwe ihiga intare igamije kuyica ngo iyirye, ibi bikagaragazwa n’uko ku ruhererekane rw’uko ibinyabuzima bigenda biryana, intare iza hejuru nk’inyamaswa irya izindi nayo gusa ikaba yaribwa na n’udusimba duto nk’inyo igihe yapfuye.

Gusa nubwo nta nyamaswa ishobora guhiga intare ngo iyirye, nk’umwami intare igira abanzi rimwe na rimwe bashobora guhangana bikarangira ipfuye barimo impyisi.

Guhangana kw’intare n’Impyisi biterwa n’uko akenshi zirya inyamaswa zimwe bityo zigakunda guhurira ku muhigo, ku buryo niyo impyisi iciye urwaho intare nto cyangwa ishaje ishobora kuyica.

Indi nyamaswa ishobora guhangana n’intare ariko zikabikora zitabara ni inzovu, imbogo n’agasumbashyamba kubera igihagararo kidasanzwe cy’izi nyamaswa bisaba itsinda ry’intare kugira ngo zizice, rimwe na rimwe muri uru rugamba zikahagwa ari zo.

Ikinyamakuru cya pitalents dukesha iyi nkuru, gikomeza kivuga ko n’ubwo intare ifite ubushobozi bwo guhangana n’inyamaswa iyo ari yo yose mu ishyamba abahanga, bavuga ko umwanzi wayo ukomeye kurusha ibindi ari ibikorwa bya muntu kuko ari nabyo biza ku isonga mu kuba impamvu umubare wazo ugenda urushaho kugabanuka umunsi ku munsi.

1 Igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 2 =


IZASOMWE CYANE

To Top