WASAC yamuritse inyigo izatuma yegereza amazi meza abaturage muri 2050

Kuri uyu wa 6 Kanama 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe isuku n’isukura WASAC cyamuritse inyigo izashingiraho kwegereza amazi meza abatuye Umujyi wa Kigali cyerekezo igihugu cyihaye cya 2050.

Ni mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umubare munini w’abaturiye Umujyi wa Kigali bakomeza kwiyongera kugira ngo ubwo bwiyongere bujyane n’ibikorwa remezo bihari bakeneye nk’amazi meza n’ibindi.

Ni gahunda yitezwe kugerwaho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa nka Water for people, JICA n’abandi.

Iyo nyigo yiswe “Kigali Water Supply Master Plan Study’’ igamije gufasha gutegura igenamigambi rirambye, no kureba ingano y’amazi akenewe mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’ibikorwa remezo n’icyuho gihari abo bafatanyabikorwa bose bashingiraho mu kungurana ibitekerezo n’icyakorwa ngo abatuye Umujyi wa Kigali bazabe bafite amazi meza mu kerekezo 2050.

Umuyobozi muri WASAC w’ishami rishinzwe kugabanya igihombo cy’amazi J. Berchmas Bahige mu kiganiro yatanze hamurikwa iyo nyigo yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyo nyigo rizakorwa mu byiciro.

Ati “Muri rusange dukurikije gahunda y’iterambere ishingiye ku kerekezo 2050 u Rwanda rwihaye, abaturage bafite amazi meza biteganyijwe ko baziyongera bagere ku 100% mu mwaka wa 2024.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umuhuzabikorwa w’imishinga mu muryango ‘Water for People’’ Bruce Uwonkunda avuga ko umuryango usanzwe ukorana na Leta y’u Rwanda n’Uturere mu birebana no kuzamura serivise z’amazi isuku n’isukura, asanga hari ikizere cy’uko abaturage bafite amazi meza mu kerekezo abantu bihaye, kuko atari ibintu bizikora byonyine hagomba kubaho ubufatanye bw’inzego zishinzwe kwegereza abaturage amazi meza. Ati “Habaye kunoza ubufatanye nk’abafatanyabikorwa muri uyu mushinga bakanoza serivise mu mitangire y’amazi, ni bwo nibura hazaboneka ikizere cy’uko umuturage azoroherwa kujya kuvoma ijerikani y’amazi bimuhenze mu duce tumwe tugize Umujyi wa Kigali.”

Norihide Furukawa wavuze mu izina ry’Ikigo cy’u Buyapani cy’ubutwererane mpuzamamahanga JICA, avuga ko muri uwo mushinga bafatanyamo n’inzego zishinzwe iby’amazi , hari amwe mu masoko ari mu mugi wa Kigali azifashishwa kugira ngo intego yo kwegereza amazi meza abaturage igerweho, ayo ni nk’imigezi minini, n’ibiyaga, amazi y’ikuzimu, na bimwe mu biyaga nk’icya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba dore ko ngo ubushakashatsi bwerekanye ko ari imwe mu isoko ifite amazi asukuye kandi yujuje ubuziranenge.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
46 ⁄ 23 =


IZASOMWE CYANE

To Top