Mu gihe abatuye ibice binyuranye by’Umujyi wa Kigali bavuga ko bafite ikibazo kibakomereye cyo gutura ahatari amazi, Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) burizeza ko bufite imishinga izakemura ikibazo cy’amazi mu bice atageramo bitarenze umwaka utaha.
Mu bice by’Umujyi wa Kigali bigiturwa vuba, ni hamwe mu ho abaturage bavuga ko ikibazo cy’amazi kibakomereye. Bamwe ngo kuyageraho bikabasaba gukora ingendo ndende, abandi bakavuga ko abageraho ahenze kandi bikabatwara igihe kinini kubera intera iri hagati y’aho batuye n’ahari amavomo.
Umutoni Clarisse utuye mu Karere ka Gasabo yagize ati ”Ikibazo cy’amazi kirakomeye hano, dukora urugendo rurerure tuza kuvoma, tukavunika, mu gihe cy’izuba bwo aranabura burundu. Twifuza ko twabona amazi kandi akaboneka vuba.”
Dushimimana Clonellio we yagize ati ”Inaha dufite ikibazo gikomeye cy’amazi kuko hahurira utugari 2 twa Gatunga na Gasanze, ku buryo umuntu ashobora kujya kuvoma mu gitondo akava kuvoma mu masaa sita. Maze imyaka 3 inaha ariko nta miyoboro ndahabona, bajya batubwira ngo izaza ariko ntayo ndabona. Biravugwa bikarangira gutyo umwaka ugashira undi ukaza.”
Mu kiganiro ubuyobozi bwa WASAC bwagiranye n’itangazamakuru ku gicamunsi cy’uyu wa 3, Umuyobozi Mukuru wayo, Ir Aimé Muzola yavuze ko hakurikijwe imishinga ihari mu mwaka utaha ikibazo cy’uduce tumwe na tumwe dukunze kubura amazi cyangwa tutayagira, kizaba cyakemutse.
Yagize ati ”Mu mishinga arimo gukorwa mu Mujyi wa Kigali ndetse ajyana n’inganda z’amazi n’imiyoboro, uduce twa Nduba, Gasanze, biri mu bizajya muri uwo muyoboro, tukongeraho mu Makawa, tukongeraho site nshya ziri hirya y’umujyi nka Nyakariro, Muyumbu, Rugarika, Karumuna. Aho hose ni ahantu twabonye hadafite imiyoboro ihagije, turashaka ko ihagezwa noneho abazaza gutura bakahasanga amazi. Uyu mushinga uzarangira umwaka utaha ariko ibyihutirwa nka Busanza, Rubirizi tuzaba tuharangije mu kwa 5 umwaka utaha, kuko ibigega tuzabirangiza mu kwezi kwa 12 uyu mwaka, uruganda rwa Kanzenze rugeze kuri 60% rwubakwa ruzarangira mu kwa 3 k’umwaka utaha. ”
Mu bibazo ikigo WASAC kigaragaza kigomba gukemura hari icy’imiyoboro y’amazi igera kuri 390 yo mu cyaro ikeneye gusanwa kuko gusaza kwayo bituma hatakara amazi agera kuri 38% ugereranyije n’ayo inganda za WASAC ziba zatunganyije.
Ingamba kuri icyo kibazo akaba ari ukugabanya uko gutakara bikagera nibuze ku gipimo cya 25% mu myaka 5 iri imbere.
Imishinga yo kongera amazi no gutunganya imiyoboro izatwara miliyoni 270 z’amadolari y’amerika, ni ukuvuga miliyari hafi 248 z’amafaranga y’u Rwanda ikigo WASAC cyemera ko ahari.
