Wibaza impamvu banki zishyira imbere kugurisha ingwate?

Mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mushinga w’itegeko ryerekeye kurengera abaguzi ba serivisi z’imari kugira ngo uzemezwe urimo ingingo zisobanutse, abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Ubucuruzi baganiriye n’Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda, RDB, aho bibajije impamvu Banki zishyira imbere kugurisha ingwate ndetse n’amafaranga RDB ica abakiriya baka inguzanyo mu gihe basabwe ingwate.

Ni kuwa 2 Werurwe 2020 ubwo Abadepite babajije impamvu Banki zihutira kugurisha ingwate kandi harateganyijwe uburyo bune bwakoreshwa mu gihe umuntu yananiwe kwishyura ingwate yatse ari bwo:  Kuba yakodesha ingwate, kuba yacunga ingwate, kwegukana ingwate no kugurisha ingwate.

Abadepite bagaragaje impungenge kubera ko iyo ingwate ibuze uyigura inshuro zigera kuri 5, itegeko rivuga ko ingwate igurishwa amafaranga atari hasi ya 75% y’agaciro k’ingwate, rihita rivaho bakagurisha ingwate amafaranga Banki yishakiye.

Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Ubucuruzi, Depite Munyangeyo Théogène, yagize ati: “Iki ni ikibazo ntabwo byumvikana Banki yagombye kujya yiga neza imishinga y’abantu ku buryo haba hari ikizere ko nta gihombo kizabaho. Ikigaragara ni uko Banki zidaha agaciro ko kwiga neza imishinga ahubwo igacungana n’ingwate ishyize imbere kuzayigurisha. Kuki idashobora no gukoresha ubundi buryo? Ibi ni ibintu byo kwigwaho neza”.

Umwanditsi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, Kayibanda Richard, yavuze ko koko ibyo bikorwa ariko ko byose bikorwa n’abantu bigomba kuganirwaho hakarebwa icyakorwa kitabangamiye umukiriya.

Abadepite kandi bagaragaje impungenge ku kuba abaturage batse inguzanyo bakwa ingwate na Banki, aho umukiriya agira amafaranga atanga muri RDB yo kwandikisha ingwate kandi yamara kwishyura ugasanga gusubizwa ingwate bisabye igihe ndetse akagira n’amafaranga atanga kugira ngo iyo ngwate yandukurwe ayisubizwe.

Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Ubucuruzi, Depite Munyangeyo Théogène yagize ati: “Nta bwo twumva uburyo umuntu atanga amafaranga muri RDB yo kwandika ingwate imirimo yose igakorerwa muri Banki, umukiriya yamara kwishyura kandi neza yaranatanze n’inyungu yasabwe, ariko yashaka ingwate ye ntahite ayisubizwa kandi agasabwa andi mafaranga yishyura Noteri yo kumuhesha ingwate”.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko amafaranga baka abakiriya ba Banki yo kwandika umushinga ari make cyane ukurikije ayakwa mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda. Ati: “Ni byo koko hari amafaranga yakwa kandi ni make cyane. Nta bwo twayakuraho kuko agira uruhare mu kwishyura abakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ibintu bikorwamo”.

Mu kunganira umuyobozi Mukuru wa RDB, Umwanditsi Mukuru wa RDB, Richard Kayibanda, yagarutse ku mafaranga yakwa mu gihe cyo kwandukuza ingwate, avuga ko ari ibintu byakongera kuganirwaho bakareba niba yakurwaho, ku buryo Banki yanditse ibaruwa igaragaza ko umuntu yamaze kwishyura neza inguzanyo muri RDB bakabimenyeshwa gusa nyirayo agahita ayigiraho uburenganzira.

Kuba amafaranga atangwa n’umukiriya muri Banki yose angana bitagendeye ku ngwate yatanzwe na byo byagarutsweho basanga atari byo kuko barebye abantu bafite ingwate y’agaciro kanini ntibita ku bafite ingwate ifite agaciro gato kuko utakwaka umuntu 20.000 Frw atangira ingwate kandi yaka Banki inguzanyo y’amafaranga 30.000.

Kuri iki kibazo, Kayibanda yavuze ko nacyo kizaganirwaho bakareba ayo mabwiriza hakitabwa ku nyungu z’umukiriya niba kandi abashaka amafaranga make basonerwa ayo bishyurira ingwate.

Abadepite basabye ko kuba ubuyobozi bushyira imbere ikoranabuhanga, ryagombye koroshya imikorere ku buryo serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga zitajya zihenda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top