Ntibisanzwe bimenyerewe ko umuntu ashobora kwinjira muri Restaurant, akarya, akanywa yarangiza agasohoka akagenda ntakiguzi na kimwe atanze. Ibi byaje gukorwa n’umuhanzi Jon Bon Jovi wo muri leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo kubona ko hari abantu bicwa n’inzara kubera kubura ibyo kurya bityo afata icyemezo cyo gufungura restaurant bariramo k’ubuntu.
Jon Bon Jovi yatekereje iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye muri Mutarama, 2019 aho yabashyiriyeho abatishoboye Restaurant ebyiri bazajya bahuriramo bagafungura ntihagire icyo bishyuzwa na kimwe ndetse bakaboneraho no kuganira kucyabateza imbere.
Uyu mugabo Jon Bon Jovi benshi bemeza ko afite umutima w’urukundo n’ubu muntu bitangaje ni umwe mu bahanzi bakomeye munjyana na Rock. Sibyo gusa akora kuko azwiho gutunganya indirimbo, gucuranga no gukina filime, dore ko yagaragaye no muri filime y’uruhererekane yitwa Ally McBeal.
Iki gikorwa cyo kubaka izi restaurant kikaba cyaratangiriye muri Amerika y’amajyepfo aho yasanze hagaragara umubare munini w’abantu bicwa n’inzara nyamara hari abafite ubutunzi bwa mirenge bamena ibyo kurya cyangwa bakabigaburira imbwa zabo.
Kugeza ubu ariko uyu mugabo akomeje kugenda yongera izi restaurant mu mijyi itandukanye Yo muri leta zunze ubumwe za Amerika aho iki gikorwa kimaze no kugera no mu bindi bihugu by’uburayi.
Buri restaurant yashinze igizwe n’amasafuriya manini batekamo ibyo kurya agera ku bihumbi 104,800. ibi bikaba bifasha abantu baza kurya kutabura amafunguro doreko bamwe bavamo hajyamo abandi kugeza ibyo kurya batetse muraya masafuriya byose bishize.
Uretse kuba abantu baza kurira ubuntu muri izi restaurant, hari ahagenewe abantu bashaka kwishyura mu butyo bwo gufasha no gutera inkunga iki gikorwa bityo uwaruye kuriyo safuriya atanga amadorali $20, akabakaba amanyarwanda ibihumbi 18,000 RWF.
Twakubwira ko izi restaurant zidakora buri munsi, dore ko zikora kuva kuwa gatatu kugeza kuwa gatandatu kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa moya (Wed. – Sat. 5–7PM) no ku cyumweru kuva saa sanu n’igice kugeza saa munani (11:30AM-2PM)
Ubusanzwe amazina ye nyakuri ni John Francis Bongiovi Jr, gusa akaba yaramenyekanye ku kazina ka Jon Bon Jovi. Yavutse taliki ya 02 Wwerurwe 1962.
Kumyaka 57 y’amavuko akaba atuye i Perth Amboy muri leta ya New Jersey ho muri Amerika. Jon Bon Jovi yashakanye na Dorothea Hurley mu mwaka wa 1989 aho kugeza ubu bamaze kubyarana abana bane harimo uwitwa Stephanie Rose Bongiovi, Jacob Hurley Bongiovi, Jesse Bongiovi na Romeo Jon Bongiovi.
TUMUKUNDE B.Dieudonne
MENYANIBI.RW
