Samantha Jenkins w’imyaka 33 y’amavuko yahuye n’insanganya ubwo yakubitwaga n’uwari umukunzi we bari basanzwe babana nk’umugore n’umugabo.

Owen (ifoto) mu mwaka wa 2015 yakatiwe igifungo cy’imyaka 9 n’urukino rwa Cardiff Crown
Ibi bikaba byaratumye uyu mukobwa Samantha yangirika isura
nyuma yo kumara isaha irenga akubitwa n’umukunzi we Kevin Owen warusanzwe ari inshutiye magara.
Ibi byabaye mu Ugushyingo 2014 nkuko uyu mugore yabitangarije ikinyamakuru kimwe cyo mu Bwongereza.

Ngo izi nkoni yakubiswe zatumye uyu mukobwa Samantha Jenkins bimuviramo kuvanwamo amenyo abiri y’imbere ndetse amara iminsi mu bitaro yitabwaho n’abaganga.
Nyuma y’umwaka umwe bibaye, Owen yaje guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa n’urukiko rwa Cardiff Crown bityo ahanishwa igihano cy’imyaka icyenda ari muri gereza.

Nyuma y’igihe kinini amaze akubiswe, Samantha Jenkins yabonye undi mukunzi mushya gusa atangaza ko uburyo yababajwe n’uwo bari bamaranye igihe bakundana bitazamuvamo kuburyo yumva agifite ibikomere ku mutima.
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru uko yumvaga amerewe mu gihe yarwanaga n’uwari umukunzi we, Samantha yagize ati:” narinziko uriya wariwo munsi wanjye wanyuma muri iryo joro”. akomeza avuga ko yirwanyeho uko ashoboye kugirango akize ubuzima bwe nubwo bitari byoroshye ariko yaje kubigeraho”.

Jenkins ari mu buryohe bw’urukundo n’umugabo mushya witwa Kyle w’imyaka 32 (reba ifoto)
Yakomeje avuga ko ubwo barwanaga, yakomeje avuza induru asaba ubutabazi ari nako byaje kugenda police iza kuhagera ariko uyu mukobwa yamaze kunegekara.
Samantha yagize ati:” Nyuma y’igihe gito, Owen yakomeje kumpamagara kuri telefone ansaba imbabazi ndetse ambwira ko yiteguye kunsubiza buri kimwe cyose natakaje nivuza ariko mubyukuri ntago nari kumuha imbabazi kuko yari no kunyica iyo Police itaza gutabara.

Nkuko wabibonye mu mafoto ariko, nyuma yo gukira inkoni uyu mukobwa akaba yarongeye kwikoraho rikaka kuburyo utamenya ko yigeze kwangirika isura mu myaka yashize.
Uyu mukobwa akaba ari mu rukundo n’undi mugabo witwa Kyle ufite imyaka 32 ariko akaba atajya amwizera nkuko yarasanzwe yizera uwari umukunzi we wa mbere kuko yumva kjo abagabo bose ari kimwe.
Grace Brown
MENYANIBI.RW
