Ni Muntu Ki

Yvan Buravan ni muntu ki!?

Burabyo Yvan wamenyekanye nka “Yvan Buravan” ku mazina y’ ubuhanzi yasubije abantu bakunze kwibaza kuri we impamvu aririmba urukundo cyane aho yabasubije avuga ko umuziki uhura cyane n’ urukundo abisanisha ko kimwe ari nk’ ibiryo ku kindi.

Yvan Buravan n’ impano yinjiye mu muziki w’ u Rwanda itungura benshi, na nuyu munsi afatwa nk’ urubuto rugitoha kandi rutanga icyizere gikomeye ejo hazaza.

Burabyo Yvan cyangwa Buravan, Ni mwene Burabyo Michael na Uwikunda Elizabeth. Ni bucura mu bana batandatu akaba yaravutse taliki ya 27/Mata/1995.

Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ahitwa ‘Le Petit Prince’, ayisumbuye ayigira muri ‘Amis des Enfants’ na ‘La Colombiere’. Arangije umwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda CBE, mu bijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga (Business Information and Technology.

Yatangiye kuririmba muri 2009, aho yitabiriye amarushanwa ya RwandaTel, aba uwa kabiri ahabwa amafaranga miliyoni n’igice.

Yvan Buravan wanyuze mu marushanwa menshi akayatsinda nibyo byamuhaye icyizere cyo kuba umuhanzi

Muri 2012, Buravan  yitabiriye amarushanwa ya Talentum, aza mu ba mbere bahembwe ko ari abahanga. Burabyo ubu atuye i Gikondo hafi y’ishuri yigaho rya Kaminuza y’u Rwanda muri CBE i Mburabuturo mu cyahoze ari SFB.

Buravan amaze gukora zimwe mu ndirimbo zakiriwe neza n’abakunzi ba muzika Nyarwanda nka “Bindimo”, “Urwo Ngukunda” yakoranye na Uncle Austin, Malaika n’ izindi nyinshyi.

Buravan ubuhanzi bwe abuzi akiri muto kuko ngo yatangiye kubikunda agifite imyaka 4 ubwo umuvandimwe we yamuguriraga ‘Piano’ akazajya ava kwishuri akayicuranga agendeye ku ndirimbo abarimu babaga babigishije. Nubwo yakundaga umuziki yawuvangaga no gukina umupira w’ amaguru ariko yaje gufata umwanzuro yinjira muri Chorale y’ abana bitewe n’ impano yiyumvaga mo cyane.

Mu mwaka wa 2012 ubwo yavaga mu marushanwa yegukanye umwanya wa 2 mu bantu barenga 75 nibwo yafashe icyemezo cyo gukora umuziki aho wasanga naho yigaga za La colombiere na Amis des enfants baramufataga nk’ umuririmbyi. Ku myaka 20 nibwo uyu musore yiyemeje bidasubirwaho kuba umuhanzi asaba inkoramutima ze kutazamutererana.

Ubu Buravan ni umuhanzi ukiri muto utanga icyizere mu muziki Nyarwanda

Mu ntangiro za 2016 nibwo uyu muhanzi yatangiye kumvikana henshi aba umuhanzi mushya ufite impano kandi unatanga icyizere bitewe n’ impano ye itarashidikanywaga ho. Ubu Buravan amaze kuba umuhanzi ukomeye haba mu bitaramo bitandukanye aratumirwa ntago agihabwa agahenge mu muziki aho adahwema no kuzana ibikorwa bishya ku bakunzi be bamugiriye icyizere nawe abasezeranya ko batazamuburana ibishya.

Uyu muhanzi yagize nicyo avuga kijyanye n’ indirimbo ze aho usanga yibanda cyane ku butumwa bw’ urukundo. Aha Buravan yavuze ko urukundo aricyo kintu gifasha abantu benshi bitewe nuko umuntu wese akunda. Yagize ati: “ Urukundo nicyo kintu gifasha abantu benshi kuko buri muntu arakunda ikindi kandi buriya nicyo kintu kigera mu bantu vuba kuko nubundi umuziki ni ibiryo by’ urukundo”.

Ubu Buravan yishimira urwego amaze kugera ho kandi akanashima abantu bose bamugumye iruhande bakimufasha mu iterambere rye. Kuri we aracyafite byinshi ashaka kuzageraho no kurwego runaka ahamya ko uwo munsi uzagera anawufitiye amatsiko.

Urwo rwego yifuza kuzagera ho yatanze urugero avuga ko ashaka kuzaba umuhanzi ukomeye uhagarariye u Rwanda ku buryo ahantu hose bavuze umuziki Nyarwanda hazajya humvikana izina Buravan ati nkuko wavuga Kenya ukumva Sauti Sol, wavuga Uganda ukumva Chameleone, Tanzania ukumva Diamond nanjye rero urwego nifuza nuko bazajya bavuga u Rwanda hakumvikana izina Buravan.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
38 ⁄ 19 =


To Top