Kuri uyu wa Kane nibwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko nyuma yo ku wa 31 Mutarama 2019, nta muntu uzaba yemerewe kwiyandikishaho Sim Card zirenze eshatu ku murongo umwe w’itumanaho, mu gihe ubusanzwe nta mubare ntarengwa wari uteganyijwe.
Ni ukuvuga ko mu gihe mu Rwanda hari ibigo bibiri by’itumanaho, MTN Rwanda na Airtel Tigo, umuturarwanda azaba yemerewe gutunga sim card esheshatu zimwanditseho.
Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imiyoboro y’itumanaho na za nimero muri RURA, Kwizera Georges, yavuze ko uyu mwanzuro ujya gufatwa hakozwe ibiganiro n’impande zirebwa n’ikibazo zirimo ibigo by’itumanaho, Urwego rw’Ubugenzacyaha n’urushinzwe Indangamuntu.
Yavuze ko bizagira uruhare mu mutekano w’abakoresha telefoni mu Rwanda, cyane ko n’uwanditsweho sim card nyinshi atari uko zose aba azikoresha, rimwe na rimwe ugasanga atanazizi.
Ati “Hari n’abantu turebye mu makuru tuvana mu bigo b’itumanaho wasangaga umuntu yanditseho sim card nka 50, kandi ntanabizi. Inzego z’Ubugenzacyaha zanagiye zijya gukurikirana icyaha cyakoreshejwe telefoni, bagasanga nyirayo ni umuntu w’umukecuru wibereye aho ngaho mu cyaro, bigaragara ko ntaho yahurira n’icyo cyaha.”
Kuba abantu bari bemerewe kwiyandikishaho nimero nyinshi ngo wasangaga batazirinda mu buryo buboneye. Hanashyizweho uburyo abantu bareba nimero zibanditseho ngo izitari izabo baziyandukuzeho, ariko abantu bose ntibabyitaho.
Hari inzego zahawe umwihariko
Kwizera avuga ko mu kugena umubare wa sim card umuntu yemerewe kwiyandikishaho, hatekerejwe ku byiciro byihariye nk’ibigo bikomeye, abantu bazifashisha mu bucuruzi cyangwa umubyeyi ufite abana benshi, kuzihabwa nabyo bikazajya bitangirwa uburenganzira na RURA.
Ati “Hari ibigo bigurira telefoni abakozi, nka banki ho za ATM dukoresha mu kubikuza amafaranga nazo zigira za sim card, ibyo bigo byo bizasabwa gutanga urutonde rwa sim card bikoresha mu kigo cy’itumanaho, na RURA ikagenerwa kopi.”
“Hari n’ibindi byiciro nk’abantu bafite abana bato bataragira amarangamuntu, nabo hari ibyo bazajya bafashwa n’ibigo by’itumanaho, ariko uburenganzira butangwe na RURA. Hari n’abantu batunga ibikoresho byinshi nka iPod, bazajya bafashwa kubona sim card zirenze kuri wa mubare ntarengwa.”
Kubisaba ni mu nyandiko
Kwizera yavuze ko umuntu ukeneye sim card z’inyongera, azajya abisaba mu nyandiko.
Ati “Ariko nk’uko mubizi RURA ifite icyicaro hano i Kigali, biragoye ko umuturage utuye i Rusizi afata imodoka aje gushaka bwa burenganzira. Ariko hari uburyo turimo dukorana n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho, ku buryo twajya dukorana mu korohereza ba bantu kwakira ubusabe bwabo, ariko RURA igafatanya nabo mu gutanga bwa burenganzira.”
Ku mubyeyi wifuza guha sim card umwana we utaratunga indangamuntu, ngo azajya abisaba yifashishije ibyangombwa by’amavuko.
Kwizera ati “Hari ibyangombwa by’inzego z’ibanze bigaragaza ko umuntu ari umwana wawe, ushobora no kuba atari umwana wawe ahubwo ari umuntu ushinzwe. Ibyo byangombwa ugomba kubyerekana, ugatanga ubusabe bwawe mu nyandiko, ubwo burenganzira ukabuhabwa.”
Harakurikiraho iki?
Kugeza ku wa 31 Mutarama 2019, abantu bafite amahirwe yo kwiyandukuzaho nimero badakeneye, nyuma ibigo by’itumanaho bikazatangira gusiba izirenze ku mubare wemewe.
Kwizera ati “Ntabwo ariko ibigo by’itumanaho bizagenda ngo bifate nimero zose bibonye ngo bihite bizikuraho. Oya, hari ibintu bizagenderwaho nko kuzabanza kureba ngo ese iyi sim card iheruka gukoreshwa vuba? Niba iheruka gukoreshwa bivuze ko uwo muntu ayikeneye.”
Ikindi ni ukureba niba iriho nk’amafaranga kuri Mobile Money cyangwa amafaranga yo guhamagara, kuko bizaba bigaragaza ko zikoreshwa.
Gufunga sim card nabyo bizakorwa mu byiciro, ibigo by’itumanaho bihere ku kugenda byambura sim card ubushobozi bwo guhamagara cyangwa gukoresha Mobile Money, igihe nyirayo adasabye ubufasha ikazajya igera aho igafungwa burundu.
Kwizera ati “Ariko kandi nko mu gihe basanze ufite nka sim card eshanu kandi zose zujuje bya bintu twavuze, birumvikana ko nta yandi mahitamo bazaba bafite, bagomba kuzikuraho bakagusigira eshatu. Ariko kandi waba ufite ya mpamvu igaragara igomba gutuma utunga sim card zirenzeho, ukaba wakwegera ikigo cy’itumanaho bakagufasha.”
Ikindi ngo kubera ko izi sim card zikoreshwa mu kohererezanya amafaranga, hazabaho no gukorana na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, hajyeho uburyo butuma igihe sim card ihagaritswe iriho amafaranga runaka, nyirayo azayahabwa.
Kugira ngo umuntu amenye nimero zimwanditseho akanda kuri telefoni ye *125* nimero y’indangamuntu #, agakanda guhamagara maze zigahita zigaragara.
Iyo asanze nimero runaka atayizi cyangwa atakiyikeneye, kuyiyandukuzaho akanda *125*1* nimero ya telefoni ashaka kwiyandukuzaho * nimero y’indangamuntu # agakanda guhamagara, akabona ubutumwa bw’uko igiye kumuvanwaho.
Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza mu Ugushyingo 2018, abaturarwanda bakoresha telefoni ngendanwa bari 81.63%, bangana na 9,640,236.
